WhatsApp Image 2025-06-12 at 15.13.52

RDC: Bintou Keita wa MONUSCO mu matware ya M23

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 12 Kamena 2025 ahagana mu masaha ya Saa cyenda z’amanywa, nibwo ndege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yari ikandagiye ku kibuga cy’indege cya Goma, izanye umuyobozi w’ubutumwa bw’ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo MONUSCO.

Ni uruzinduko rwari ruteganijwe ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki 11 Kamena 2025 ruza gusubikwa ku mpamvu zitaramenyekana.

Mu bizanye uyu muyobozi harimo no kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye ba AFC-M23 barimo na Corneille Nangaa usanzwe uyoboye iri huriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe w’abarwanyi ba M23.

MONUSCO kandi mbere y’uko ahagera yari yatangaje ko Keita aza guhura n’abagize inzego zitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, harimo n’imiryango y’abagore ikora ibikorwa by’ubutabazi, abakozi ba Loni bagikorera muri Goma ndetse n’ubuyobozi bw’ingabo za SADC zoherejwe kurwana muri Congo.

Uruzinduko rwa Bintou Keita rufatwa nk’urusanzwe, rujyanye no gukurikirana ibiri kubera ku butaka bwa Congo, ariko kubonana kwe na Corneille Nangaa bigaragaza ko hari impinduka mu buryo bw’imikoranire y’Umuryango w’Abibumbye n’impande zihanganye mu gihugu.

MONUSCO yakomeje kugaragaza ko igifite abasirikare bayo mu gace ka Goma, bagikomeje kurinda abasivile no gushyigikira amahoro, nubwo AFC-M23 yo komeje gushinja izi ngabo gufatanya n’imitwe yagiye igira uruhare mu guhungabanya umutekano w’ abaturage mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.

Bintou Keita akandagiye mu mujyi wa Goma arimo kubisikana n’abasirikari basaga 700 ba SADC bari boroherejwe muri Repubulika Iharamira demokarasi ya Congo mu butumwa bwa SAMIDRC bwari bushinzwe gufatanya n’igisirikari cya Congo FARDC kurwanya umutwe wa M23 ariko biza kurangira batsinzwe urugamba barayamanika.

Ni ibintu bitaramenyekana niba uyu muyobozi wa MOMUSCO Bintou Keita nawe yaba aje kumvikana n’ubuyobozi bwa AFC/M23 kugirango abasirikari b’umuryango w’abibumbye boherejwe kubungabunga amahoro muri Congo baheze mu mujyi wa Goma kuborohereza gutaha nkuko byagenze kuri SADC kuko byagaragaye ko batageze kunshingano zabo zabazanye.

Mu gihe amahanga akomeje gusaba ko habaho ihagarikwa ry’imirwano no kongera ibiganiro hagati ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro, hari icyizere gike cyo kubona umuti uhamye. Ariko uru rugendo rwa Bintou Keita rushobora gufatwa nk’ikimenyetso gishya cy’uko Loni yiteguye kugira uruhare mu gushaka igisubizo cya politiki kirambye ku bibazo byugarije uburasirazuba bwa Congo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *