Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, aritaba bwa mbere urukiko kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 9 Nyakanga, mu ruhame mu rukiko rw’iremezo, aho aza gusubiriza ibirego yarezwe n’umushinjacyaha mukuru bijyanye no kunyereza umutungo wa leta, we ahakana.
Ubushinjacyaha Bukuru bumushinja kunyereza miliyoni 19 USD zagenewe kubaka gereza i Kisangani, mu gihe ayo mafaranga yari asanzwe agenewe ikigega kidasanzwe cy’indishyi ku bahohotewe mu Ntambara y’iminsi itandatu hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Ku itariki ya 9 Kamena, nibwo Umushinjacyaha Mukuru, Firmin Mvonde, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ya Congo, icyifuzo cyo guhabwa uburenganzira bwo gukurikirana Mutamba, icyasabwaga kugira ngo urubanza rutangire nyuma y’iperereza ryabanjirije urubanza.
Ku itariki ya 15 Kamena, inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yatanze urwo ruhushya. Uwahoze ari minisitiri aratangira kuburanishwa nyuma yo guhatwa ibibazo inshuro ebyiri n’ubushinjacyaha. Ku nshuro ya gatatu yahagarariwe n’abamwunganira.
Nyuma yaje kwamagana ubushinjacyaha bwose, avuga ko bubogamye kandi burangwa n’inzangano. Icyakora, umushinjacyaha yaramwikomye, amusaba gukomeza gutuza mu gihe gisigaye.
Nyuma y’ibirego, Constant Mutamba yeguye ku mirimo ye ku itariki ya 17 Kamena mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ibyibutsa. Muri iyi baruwa, yishimira “amavugurura y’ubutwari” yatangije muri Minisiteri y’ubutabera.
Uru rubanza rurakurikiranirwa hafi imbere mu gihugu no hanze ya cyo. Nta gushidikanya ngo ntirugaragaza imicungire y’imari ya minisiteri gusa, ahubwo ruranareba ubunyangamugayo bw’umunyapolitiki ukomeye muri guverinoma, wamenyekanye cyane mu bitero byibasiye abacamanza, bituma umubano wabo wangirika. None abo bacamanza yari yarajujubije, ngo ni bo bamwakira uyu munsi.


