General Major Padiri Muhizi Jonas, Komanda w’Akarere ka 11 ka Gisirikare ka FARDC, yatawe muri yombi kuwa Kabiri i Kinshasa, nk’uko amakuru atandukanye yizewe aturuka mu nzego z’umutekano abyemeza. Biravugwa ko yahamagajwe n’ubuyobozi bwe, ariko atigeze agaruka ku kazi, ibyateye impuha ku itabwa muri yombi rye.
Abamwegereye bavuga ko urwikekwe ari rwose hajuru mu buyobozi bw’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).
Itabwa muri yombi rye ryaje mu gihehasanzwe hari abasirikare bakuru benshi barimo gukurikiranwa n’ubutabera bwa gisirikare. Amakuru atandukanye yemeza ko haba hari abandi basirikare bo ku rwego rwa jenerali b’Abanyamulenge bashobora gutabwa muri yombi. Abayobozi ntibigeze bemeza aya makuru cyangwa ngo bagire icyo batangaza ku bijyanye na General Padiri.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Kivu Morning Post ivuga, ngo General Padiri yagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare, byo mu bihe byashize, birimo ibyirukanye CNDP na M23 ya mbere. Ifatwa rye rero ngo ryaba ryongeye guteza kwibaza ku mikoranire iri hagati y’abayobozi bakuru b’ingabo mu gihe igihugu cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano.

Mu minsi ishize, nyuma y’imyaka 3 atawe muri yombi, Lt. Gen. Yav Philemon Irung, wahoze ari Komanda w’Akarere ka 33 ka Gisirikare muri FARDC, yatangiye kuburanishwa kuwa 20 Ukuboza, ku byaha birimo ubugambanyi no gushaka guhirika ubutegetsi kubera ko ngo yaba yaravuganaga n’abasirikare bakuru b’u Rwanda.
Indi dosiye iriho ubu ni iya Brig. Gen. John Tshibangu, watawe muri yombi mu Gushyingo akaba afungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo I Kinshasa nyuma yo guhatwa ibibazo, inshuro zitandukanye, n’abashinzwe ubutasi n’ubushinjacyaha bwa gisirikare. Uyu wahoze ari inyeshyamba kubwa Joseph Kabila, ndetse wanahanwe n’ubutabera bwa gisirikare mbere yo kwinjizwa mu gisirikare no kuzamurwa mu ntera n’ubutegetsi buriho, yari yaragizwe Komanda w’Ingabo muri Kasai Oriental.
Abandi basirikare bakuru barimo Gen. Christian Tshiwewe, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo, na bo barafunzwe. Abo basirikare bakuru barenga 20 bose cyangwa hafi ya bose bagiye batabwa muri yombi bazira guhunga inyeshyamba za AFC/M23 ku rugamba.


