RDC: Guverinoma yemeje igenda ry’ingabo za MONUSCO mu mezi 6 ari imbere

Abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo baravuga ko bagiranye ibiganiro byubaka n’umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye (UN) ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Jean-Pierre Lacroix, ku kibazo cyo kuvana ingabo za MONUSCO mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Congo .

Nk’uko amakuru yatangajwe na Minisiteri y’itumanaho n’itangazamakuru avuga, ngo kungurana ibitekerezo na Jean-Pierre Lacroix bigamije kugera ku ntego zo kurangiza ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ndetse no kwemerera leta kuzamuka mu mbaraga mu karere.

Muri urwo rwego, hemejwe ko ingabo za MONUSCO zimaze imyaka isaga 20 zikorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo biteganyijwe ko zizava muri iki gihugu mu mezi 6 ari imbere. Ku bategetsi ba Congo, ngo iyi ni intambwe y’amateka ku gihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ivuga.

Minisiteri y’itumanaho n’itangazamakuru yagize iti “Kungurana ibitekerezo byubaka hagati y’abayobozi ba DRC na Jean-Pierre Lacroix, umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro. Kugenda kwa MONUSCO mu mezi 6 ari imbere, ni intambwe y’amateka ku gihugu cyacu kandi turafatanya kugira ngo inzibacyuho igerweho neza ”.

Iyi nkuru ikaba yibutsa ko kuva ku itariki ya 15 Ugushyingo 2022, yatangiye gahunda yo gushaka uko izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zava mu gihugu nyuma y’inama zitandukanye zabaye ziyobowe n’umukuru w’igihugu nyuma y’ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu burasirazuba bw’igihugu byiyongereye muri aya mezi ashize. Mu biganiro byabo, impande zombi zemeranyije gukora kuri gahunda yo kugenda kwa MONUSCO mu gihe gito gishoboka.

“Murabizi ko mpera z’umwaka, hari umwanzuro wavuguruye manda ya MONUSCO kugira ngo harebwe uburyo, muri iyi manda, dushobora kwinjizamo abantu bazava mu ruhande rwa Congo mu rwego ya gahunda yo kugenda yifuzwa n’abaturage bacu ndetse natwe ubwacu, ”ibi ni ibyasobanuwe na minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *