gzr9syoxuaao8y_.jpg

RDC: Haravugwa imyitozo ya gisirikare ihuriweho hagati ya Kenya na Nepal

Ingabo zishinzwe gutabara byihuse z’Abanyakenya (QRF) na bagenzi bazo bo muri Nepal mu cyumweru gishize basoje imyitozo ihuriweho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) kugira ngo barusheho kwitwara neza igihe bahamagariwe kurinda abaturage no guteza imbere umutekano.

gzr9syoxuaao8y_.jpg

Iyi myitozo, nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cya Kenya (KDF), yahujwe na “Operation Kulinda” kandi hagaragaramo imirimo ikomeye yakozwe mu myitozo yo kwitegura hinjizwamo ibikorwa byo mu kirere ndetse n’ubutumwa bwo kongera ingufu (gutanga umusada). Ubuhanga butandukanye bw’imikorere byo ku butaka, imyitozo yo gukora amarondo n’amaguru n’ibinyabiziga, gutumanaho, gusoma ikarita ni bimwe mu byari bikubiye mu myitozo. Batojwe kandi kugaba ibitero, gutega igico hamwe no gusubiza inyuma umwanzi, ubuhanga bwose bukenewe kuri izi ngabo zidasanzwe za MONUSCO.

gzr9suswkakzu2m.jpg

Umuyobozi w’Ingabo za Kenya zibarizwa muri QRF, Lt. Col. Simon Seda, yavuze ko iyi myitozo yashimangiye ubushobozi bwo kohereza vuba ingabo no gusohoza ubutumwa mu bihe bigoye. Iyindi nyungu ni icyo yita “ubufatanye butagira urugero” hagati y’ingabo z’ibihugu byombi mu gihe zitabajwe.

gzr9symwoamnvvb.jpg

Imyitozo ya QRF ni imwe mu myitozo ihuriweho y’Ingabo za MONUSCO, byose bigamije kurwanya iterabwoba ry’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *