Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Nyakanga 2024, Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, mu ibaruwa yanditse, kopi yayo yageze kuri 7SUR7.CD, yashyize ahagaragara uburyo bushya bwo gutanga icyemezo cy’ubwenegihugu bwa Congo hagamijwe kurwanya icyo bise ubucengezi bukabije.
Constant Mutamba yamenyesheje abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ko itangwa ry’iki cyemezo ubu ryashyizwe mu biganza by’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (ANR) ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGM).
Ubutumwa bwa Mutamba bugira buti: “Gutanga icyemezo cy’ubwenegihugu bwa Congo ubu bigengwa n’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR) n’ubuyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka (DGM) babibona.”
Kubera iyo mpamvu, serivisi za ANR na DGM zirahamagarirwa kugenzura neza, muri Repubulika yose, ko abasaba iki cyemezo bafite ubwenegihugu bwa Congo nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd isoza ivuga.


