Komiseri w’ishami, Israel Kantu Bankulu, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 2 Mata, yagizwe Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu cya Congo (PNC) mu Mujyi wa Kinshasa, asimbuye Komiseri Blaise Kilimbalimba, ubu wagizwe Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Haut-Katanga.
Uku guhabwa inshingano no kuzihindurirwa muri PNC byatangajwe binyuze mu ruhererekane rw’amabwiriza ya perezida yasomwe kuri televiziyo y’igihugu.
Mu zindi mpinduka zigaragara: Uwahoze ari komiseri w’intara ya Kasai, Sylvano Kasongo Kitenge, yagizwe komiseri wa polisi mu Ntara ya Bas-Uélé.
Komiseri w’ishami Elvis Palanga aba Umuyobozi wa polisi muri Kasai rwagati.
Komiseri Ngoy Sengolakio yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe kurinda abantu bakomeye (UPHP).
Komiseri w’ishami, Balekukayi Mwakadi Isaac Bertin yagizwe Komiseri Mukuru wungirije ushinzwe ubugenzacyaha mu buyobozi bukuru bwa Polisi.
Komiseri w’ishami, Tshibangu Tumbila Elias yagizwe umugenzuzi wungirije wa PNC, ushinzwe ubufasha n’imicungire mu buyobozi bukuru bwa polisi.
Jean-Félix Safari ashinzwe kuyobora Legio y’igihugu yo gutabara (LENI).


