RDC: Imirwano ya FARDC na M23 yabyukiye mu bice byerekeza i Masisi

Imirwano yubuye kuva muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 04/10/2024 aho wazalendo, FARDC n’abandi bafatanyabikorwa bayo bakozanyijeho hagati ya M23 mu gace ka Nyakajanga na Nteko hafi ya kabaya ku gice gihuza Matanda na Masisi.

Nta makuru arambuye atangwa ku by’iyi mirwano, gusa bivugwa ko Wazalendo na FARDC aribo babanje kugaba ibitero muri utu duce, hanyuma M23 igasubiza yirwanaho inarengera abaturage.

Gusa bivugwa ko nano hari indi mirwano yahuje izi ngabo za Leta na M23 ibera mu duce twa Shasha na Bweramana bifuza kwigarurira aka gace kugirango bafungure umuhanda wa N2 ufitwe n’izi ntare za Sarambwe.

Ni mu gihe hari hashize iminsi itari myinshi hatumvikana imirwano mu bice bitandukanye bya Kivu ya Ruguru, ariko ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi byo byari bikomeje kwiganza.

Aha twavuga nko ku munsi w’ejo hashize hamenyekanye amakuru ko umusirikare wa FARDC yiraye mu nka z’Abatutsi muri Teritwari ya Nyiragongo akicamo enye izindi zigakomereka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *