Imirwano yakajije umurego muri iki gitondo cyo ku wa Kane, itariki 19 Ukuboza 2024, mu kri Teritwari ya Lubero, hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za M23.
Urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye rwumvikanye kuva mu rukerera ahitwa KamandiGite, aho Ingabo za FARDC zishyigikiwe na Wazalendo, zihanganye n’inyeshyamba za M23, zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri Lubero.
Imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC kandi kuri uyu wa Kane yavuzwe kuva saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo ahitwa Katwa, nko mu birometero 5 uvuye muri komini y’icyaro ya Kirumba no mu birometero 9 uvuye Kikuvo.
Kugeza ubu muri Lubero M23 imaze gufata imidugudu isaga 10 irimo Kaseghe, Hutwe, Matembe, Vutsorovya, Kahake, Kahati, Alimbongo, Mambasa, Isanya, Kasingiri, Mbolu, Kahindi, Mutongo, Kaghendo, Kismbwe et Mbingi.


