Mu gihugu cya Georgia harimo kongererwa ubushobozi kajugujugu esheshatu z’intambara zigera kuri 6 za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugirango zizarase abarwanyi ba M23.
Africa Intelligence itangaza ko kompanyi yahawe ikiraka na RDC , yahawe amabwiriza ko ubushobozi buzongerwa kuri izi ndege buzaba buyishoboza kurasa kure cyane no gutinda mu kirere nta mbogamizi mu gihe zizaba zirikurasa kuri M23.
Izi ndege ngo zageze muri iki gihugu zikaba ziri ahabugenewe aho biteganyijwe ko muri Werurwe 2024 zigomba kuba zahageze bityo zigakoreshwa mu gushya umutwe wa M 23.
Zimwe muri izo ndege zirimo kongererwa ubushobozi, harimo kajugujugu zo mu bwoko bwa Mi-24V zo RDC yaguze mu gihugu cya Ukraine mu myaka 13 ishize.
Ntabwo ari kajugujugu zirimo kongerwa ubushobozi gusa kuko hari n’izindi ndege ebyiri zo mu bwoko wa Sukhoi Su-25UB.
Izi ndege biteganyijwe ko zigomba kuba zageze muri RDC mbere yo muri Werurwe.Ni mu gihe M23 zizaba zije kurasaho, iri mu gahenge k’intambara iyihanganishije na FARDC nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibisabye impande zombi aho kazamara ibyumweru bibiri.
Mu bihe bitandukanye M23 yagiye igaragaza ko nayo itazihanganira kubona Guverinoma ya Congo irebera abaturage b’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bicwa.Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwagiye buvuga ko aba barwanyi
bazajya bakoresha ubuhanga bwabo bakigarurira ibikoresho by’intambara bya FARDC bakabikoresha babivuna.


