RDC: Inyeshyamba za ADF ziravugwaho kwica abandi baturage 38

Abakekwaho kuba inyeshyamba z’Abayisilamu bishe byibuze abantu 38 mu gitero cyabaye mu midugudu yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe ku wa Gatandatu n’abayobozi b’uturere babiri n’umuyobozi wa sosiyete sivile.

Umuyobozi w’imiryango itegamiye kuri leta yaho, Justin Kavalami, yashinje abagize umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) kuba ari bo bagabye igitero nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters ivuga.

Uyu mutwe wa ADF, bivugwa ko ari nawo uri inyuma y’ikindi gitero ku wundi mudugudu cyahitanye byibuze abantu 16 mu ntangiriro z’iki cyumweru, ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ndetse ujya ucishamo ukahagaba ibitero.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *