Umunyamabanga Mukuru w’Umunyarwango w’Abibumbye, Antà³nio Guterres, kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2019, ubwo yari muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, yasabye inyeshyamba zirimo iza ADF zikomoka muri Uganda, gushyira intwaro hasi, zigahagarika ubwicanyi zikorera abaturage
Yagize ati “Monusco n’abafatanyabikorwa bayo ba FARDC na PNC, bakomeje gukorera hamwe kugira ngo hagarurwe amahoro n’umutekano mu karere. Ndihanganisha imiryango yabuze abayo mu bugizi bwa nabi buhakorerwa [Beni]”.
Yakomeje asaba “Twamaganye ibi byaha kandi nkahamagarira imitwe yose y’inyeshyamba guhagarika ibitero zigaba ku baturage ndetse no ku ngabo zishinzwe kurinda umutekano w’abaturage ba Congo”.
Nk’uko ikinyamakuru Actualitecd kibitangaza, ngo FARDC itangaza ko igiye kugaba ibitero simusiga kuri izi nyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zikaba zarajujubije abaturage bo muri Beni, kimwe n’indi mitwe ngo ikidegembya muri aga gace.
Izi nyeshyamba za ADF zagiye zishinjwa kwica ibihumbi by’abaturage muri Beni, kugeza ubu zikaba zarashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba irwanira muri Congo


