Isomwa ry’ubanza rwa Constant Muntamba, wahoze ari minisitiri w’ubutabera, ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatatu ryimuriwe mu kwezi gutaha.
Itariki itaha yo gutanga umwanzuro muri uru rubanza izamenyeshwa ababuranyi bireba nk’uko biteganywa n’amategeko, nk’uko byatangajwe n’urukiko rw’i Kinshasa rwaburanishije uru rubanza.
Mu iburanisha riheruka, umushinjacyaha yasabiye Mutamba igihano cyo kumara imyaka 10 akora imirimo y’agahato nyuma yo gusanga yarohereje amafaranga ya minisiteri yayoboraga kuri konti itavugwaho rumwe ya Zion Construction.
Umushinjacyaha yavuze ko ayo mafaranga atari akiri aya Leta nyuma yo koherezwa nk’uko inkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Impuguke yo muri Rawbank yahamagariwe gutanga ubuhamya yavuze ko iyo konti ya Zion Construction yari konti “ushobora gukuraho amafaranga ntawubimenye”, bityo ihakana ibyo Constant Mutamba avuga ko yari konti yo kuba ibitseho amafaranga mbere y’uko azishyurwa rwiyemezamirimo uzubaka gereza.
Uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera, ushinjwa kunyereza miliyoni 19 z’amadolari yari agenewe kubaka ikigo cya gereza i Kisangani, umurwa mukuru w’intara ya Tshopo, yatangaje ko ari umwere, avuga ko atigeze akoresha idorari na rimwe.


