RDC: Kiliziya Gaturika iremeza ko guverinoma itarimo gutegura amatora

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntabwo iri mu myiteguro y’amatora, nk’uko byatangajwe n’Inama y’igihugu y’abepiskopi ya Congo (CENCO) ku wa Gatanu mu gihe hategerejwe amatora ya perezida n’abagize inteko ishinga amategeko mu mpera z’uyu mwaka .

Kiliziya Gatolika ifite amateka maremare yo guteza imbere demokarasi muri iki gihugu kinini cya Afurika aho imyiteguro y’amatora igoye kubera ibibazo by’amafaranga n’ibikoresho, aho usanga amakimbirane ashingiye ku matora yaragiye ateza imvururu zikabije.

CENCO yavuze ko komisiyo y’amatora, CENI, itaratera intambwe ihagije ishyiraho uburyo bwo kugisha inama impande eshatu hagati ya rubanda nyamwinshi, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango itegamiye kuri Leta, kandi itatumiye indorerezi mpuzamahanga kugira ngo yizeze amatora aboneye nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.

Kiliziya Gaturika mu itangazo yagize iti: “Kuba CENI yaranze gusubiza neza ibyo byifuzo byombi bifatika ni gihamya ihagije yerekana ko inzira y’amatora itangiye nabi”.

Umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Martin Fayulu, yari yagaragaje izo mpungenge, anavuga ko gahunda yo kwiyandikisha kuri lisiti y’itora itabaye mu mucyo, nk’uko yabivuze ngo “ni gihamya yo gutegura no gushyira mu bikorwa uburiganya”.

Komisiyo y’amatora ntacyo yashubije kuri aya magambo, ahubwo ibwira Reuters ko iza kugira icyo itangariza abazatora kuri iki Cyumweru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *