Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Christophe Mboso, yibasiye Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC mu nteko rusange y’Ihuriro ry’Amashyaka FCC ashyigikiye Kabila.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukwakira 2023 aho yamushinje kugeza Congo aharindimuka.
Ati”Mu myaka irenga 20, wafashe igihugu cyacu n’umutungo wacyo ho ingwate, wagabanije amasambu n’umutungo wa Repubulika, ukomeza imiyoborere mibi ndetse n’icyenewabo nta soni.”
Christophe Mboso nawe wahoze muri iyi mpuzamashyaka, yashimangiye ko byose Kabila ngo yabikoze ku nyungu ze n’agatsiko ke bityo bikaba byarabangamiye abaturage ba Kongo.
Uyu Christophe Mboso N’kodia Pwanga yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite muri RDC 2021, asimbuye Jeanine Mabunda wegujwe kuri uyu mwanya mu mwaka wa 2020.


