centre-860x645.jpg

RDC: Minisitiri arasabwa kwegura nyuma yo gusubika inama mpuzamahanga ku munsi yari kuberaho

Urubyiruko rwakariye minisitiri w’urubyiruko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma yo gusubika inama y’abayobozi b’urubyiruko rwo muri Afurika yitabiriwe n’Ibihugu bigera kuri 30 i Kinshasa igasubikwa ku munsi yari gutangiriraho. Bishyuye amahoteri, ibiryo n’ibindi ariko amaherezo itangazo rigenewe abanyamakuru ryahagaritse byose.

Ku isaha ya saa tatu za mugitondo ku itariki ya 29 Kanama, itangazo rigenewe abanyamakuru rivuye mu biro bya Noella Ayeganagato, minisitiri w’urubyiruko, ryimuriye inama y’abaperezida b’urubyiruko rwo muri Afurika ku yindi tariki itarangajwe.

Itangazamakuru ryo muri Congo rivuga ko abantu bose batangaye, bitera uburakari cyane cyane mu rubyiruko, benshi basaba ko minisitiri yegura ako kanya. Kuri bo, ni ugukoza isoni igihugu imbere y’abashyitsi.

centre-860x645.jpg

Iyi nama yagombaga kubera mu nyubako ya Centre Financier de Kinshasa isubikwa nta mpamvu. Minisiteri ivuga ko irimo gukora ibishoboka kugira ngo ikorwe vuba. Ikibazo ni inde uzishyura amafaranga yatanzwe n’abitabiriye inama?

screenshot_20240829-213448_2_.webp

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *