RDC: Minisitiri w’Ubutabera yatawe muri yombi

Polisi ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yataye muri yombi Minisitiri w’Intebe wungirije Ushinzwe Ubutabera, Celestin Tunda Ya Kasende kuri uyu wa 27 Kamena 2020.

Mbere y’uko Minisitiri Tunda atabwa muri yombi, yabanje gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi mu gitondo cy’uyu munsi.

Ubwo abapolisi bamusangaga mu rugo bagiye kumuta muri yombi, amakuru ava muri RDC avuga ko habanje impaka zatwaye amasaha agera kuri abiri, abasobanurira ko afite ubudahangarwa nka Minisitiri ariko bikaba byarangiye yemeye kujya gufungwa.

Mu byo uyu muyobozi azira, harimo gutanga igitekerezo cy’umushinga wo kuvugurura itegeko mu Inteko Ishinga amategeko cyiyitiriye Guverinoma, ibi bikaba byarababaje abarimo Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi.

Iki gitekerezo cyatanzwe mu ibanga, gihawe umugisha, cyaha ububasha Minisitiri w’Ubutabera bwo kugenga ubushinjacyaha bukuru. Cyashyigikiwe n’abadepite babiri; Aubin Minaku na Garry Sakata bari mu ishyaka rya PPRD riri mu mpuzamashyaka ya FCC ya Joseph Kabila wabaye Perezida wa RDC.

Igitekerezo cya Minaku na Sakata cyasembuye abayoboke b’ishyaka rya UDPS riri ku butegetsi, bajya kwigaragambiriza ku rugo rw’aba badepite ndetse no ku bayobozi bakuru b’ishyaka rya PPRD nka Ramazani Shadary.

Abasasesenguzi babona itegeko rihinduwe rigaha ububasha Minisitiri w’Ubutabera, uru rwego rwaba rugiye gusubira hasi, ibifi binini bimaze gutabwa muri yombi nka Vital Kamerhe n’ibigikurikiranweho ibyaha bikabona ubwinyagamburiro.

Iki gitekerezo cyanditse cya Minisitiri Tunda cyashyigikiwe n’aba badepite babiri cyanatumye kandi haterana inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Tshisekedi, yigaga ku kibazo cyakuruye.

Byitezwe ko mu gihe Minisitiri Tunda yaba ahamijwe icyaha n’Urukiko rw’i Kinshasa rumufite mu biganza, yakatirwa igifungo cy’imyaka 10 ndetse agahagarikwa muri izi nshingano.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *