Perezida wa Komisiyo yigenga y’amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (CENI), Denis Kadima yunguranye ibitekerezo ku ya inzira y’amatora kuri uyu wa Mbere, itariki ya 3 Nyakanga, n’umunyapolitiki Adolphe Muzito, perezida w’ishyaka “Nouvel à‰lan”, uzaba ari umukandida mu matora ya Perezida yo mu Kuboza 2023 .
Kuri uyu wahoze ari Minisitiri w’intebe, ngo nta mpamvu yo kwitabira amatora yo ku ya 20 Ukuboza 2023 hatabanje kubarurwa abazatora muri teritwari za Kwamouth, Masisi na Rutshuru zugarijwe n’ibibazo by’umutekano.
Ati: “Turashaka ko kwiyandikisha bikorwa muri teritwari eshatu bireba. Nizera ko Kiliziya Gatolika ishobora kudufasha kubikora kuko no mu bice bigenzurwa n’inyeshyamba, inzego za Kiliziya zishobora kutwemerera gukurikirana iyandikwa kugira ngo amatora abe. Kuri twe, iyi lisiti y’itora y’abarenga miliyoni 43 ni iy’agateganyo, cyane cyane ko itita ku bazatora mu ntara ebyiri, Maà¯-Ndombe na Kivu y’Amajyaruguru, ”
Ku bwe nk’uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ivuga, kwigizayo izi teritwari byashimangira gucamo igihugu ibice kandi bigahindura imigendekere y’amatora.
“Perezida wa CENI yagerageje kudusobanurira ko bazirikana abo batora babashyiramo kandi ko mu byukuri, bagiye gutegura imyirondoro no kwiyandikisha igihe nikigera ibintu nibimara gutuza.”
Adolph Muzito ariko arashidikanya ku kubahiriza igihe ntarengwa giteganywa komisiyo y’amatora yihaye bitewe n’ubukererwe bwa guverinoma mu gutera inkunga iki gikorwa.
Ati: “Ntabwo nemera kubahiriza igihe ntarengwa cyagenwe n’itegeko nshinga kubera ibibazo by’inkunga. Ndakeka ko guverinoma, na miliyoni 500 z’amadolari imaze kubona yahawe n’inzego za Bretton Woods, bishoboka ko kimwe cya kabiri kizagenerwa ibibazo by’umutekano, ikindi gice ni cyo gishobora kugera kuri CENI. ”


