Umunyapolitiki Adolphe Muzito utavuga rumwe n’ubutegetsi wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), avuga ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zidashobora kwinjira mu gihugu cyabo batazihaye uburenganzira.
Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, i Bruxelles mu Bubiligi, ubwo yatangaga igitekerezo ku ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aherutse kuvuga ku mitwe irwanya ubutegetsi irimo FDLR.
Perezida Kagame ubwo yayoboraga umuhango w’irahira ry’abayobozi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo tariki ya 8 Gashyantare 2022, yavuze ko u Rwanda rurimo gukurikirana ibyo muri RDC, ahari “umwanzi umaze imyaka irenga 25”.
Yagize ati: “Ibya RDC na byo turabikurikirana, turabikurikiranira hafi. Umwanzi wacu umaze imyaka irenga cyangwa igera kuri 25 aracyahari, ariko dukora ibishoboka byose ngo dukemure iki kibazo… Hari aho twinginga, hari aho twumvikana, hari aho dusaba, hari n’aho iyo byarenze umurongo tutagira uwo dusaba tugakemura ikibazo uko gikwiye gukemuka.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati: “Ndetse kubera ko twebwe turi agahugu gato, ubu amahame yacu ni uko aho umuriro uturutse ni ho tuwusanga. Ntabwo dutuma ugera hano kuko turi agahugu gato, nta mwanya dufite hano wo kurwaniramo. Tuzarwanira aho intambara yaturutse kuko ni bo bafite umwanya wo kurwaniramo.”
Hari abanyapolitiki bo muri RDC batishimiye iri jambo barimo Adolphe Muzito usanzwe ari mu ihuriro ry’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi rya LAMUKA.
Muzito muri iki kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko RDF idashobora gukandagira iwabo batabanje kuyiha uburengenzira, n’ubwo baba ari Abanyarwanda bose uko ari miliyoni 12 bafite intwaro.
Yifashishije imvugo ‘gutera’, Muzito yagize ati: “Ntabwo bashobora gutera Congo. Yewe n’ubwo u Rwanda rwazana n’abaturage miliyoni 12 bafite intwaro, ntabwo bashobora kwinjira tutabahaye uburenganzira. Babikoze batsindwa. Kandi binjiye, u Rwanda rwasigaramo ubusa, natwe twahita turujyamo n’amaguru, rugahita ruzimira.”
Umudepite witwa Iracan Gratien we aherutse kwandikira Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde, amumenyesha ko atewe impungenge n’ijambo rya Perezida Kagame, kuko ngo mu gihe kiri imbere ingabo z’u Rwanda zishobora kwinjira muri RDC mu buryo butemewe n’amategeko, zihiga abarwanyi ba FDLR.


