Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwatangaje ko nta ndege y’intambara y’igisirikare cyayo yavogereye ikirere cy’u Rwanda kuri uyu wa 28 Ukuboza 2022.
Ni amakuru ahabanye n’ayatanzwe n’Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, watangaje ko indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’igihugu ahaherera mu kiyaga cya Kivu ahagana saa sita z’amanywa y’uyu wa 28.
Minisiteri ishinzwe itumanaho n’itangazamakuru ya RDC, kuri uyu wa 29 Ukuboza yasohoye itangazo rigira riti: “Nta ndege y’intambara imwe muri ebyiri za Congo yageze mu kirere cy’u Rwanda kuri uyu wa 28 Ukuboza 2022.”
Isobanura ko indege ebyiri za Sukhoi-25 zagurukiye mu kirere cya RDC ahaherera ku kiyaga cya Kivu, bityo ngo guverinoma y’u Rwanda ntikwiye gufata ingendo z’izi ndege nk’igikorwa cy’ubushotoranyi.
Iyi Minisiteri ivuga ko kandi izi ndege z’intambara nta ntwaro zari zifite, ndetse ngo ntizigeze zirasa.
Ku nshuro ya mbere indege ya Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda tariki ya 7 Ugushyingo 2022, guverinoma ya RDC yemeye ikosa ndetse irisabira imbabazi, inamara impungenge ko iyi ndege nta ntwaro yari ifite, ko ahubwo yari mu gikorwa cy’ubugenzuzi gusa.


