Perezida wa Komisiyo y’amatora CENI, arasabirwa gufungwa cyangwa akirukanwa ku mirimo ye nyuma y’uko ngo bigaragaye ko mu gihe cy’amatora habaye ibibazo byiganjemo akajagari.
Ibi byagarutsweho n’abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, basabye Denis Kadima atigeze agaragaza ubushobozi na bucye bwo kuyobora neza ibikorwa by’amatora bityo ko agomba gufungwa kandi Amatora akaba imfabusa.
Ni mu gihe bakomeje gusaba ko Amatora yasubirwamo bundi bushya. Amajwi y’agateganyo y’imbere mu gihugu kandi akomeje gutangazwa aho Perezida Tshiseked akomeje kuza imbere mu majwi.
Amajwi yatangajwe kuri iki Cyumweru, bigaragara ko Perezida Félix Tshisekedi, akomeje kuza imbere mu bice bya Makanza, Isiro Ville, Bunia, Wamba, Bikoro na Momba,uretse agace ka kenge mu Ntara ya Kwango niho Martin Fayulu, yatsinze kumajwi 57,9%.
Kubara bikaba bigikomeje nk’uko CENI, ibitangaza,gusa abenshi nta cyizere bayifitiye kuko ngo ishibora kwibira Tshisekedi amajwi.


