RDC: Ramazani Shadary na Chisambo bangiwe kujya i Bujumbura bitewe n’ibyangombwa bitagikora bitwaje

Amakuru akomeje gucicikana muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo avuga ko umunyamabanga uhoraho w’ishyaka rya PPRD ndetse na Marcelin Chisambo wigeze kuba guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo bahagarikiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili i Kinshasa bitwaje ibyangombwa by’inzira (passports diplomatique) bitagikora.

Scoop RDC ivuga ko Shadary wiyamamarije umwanya w’umuuru w’igihugu na Chisambo bombi bari bahagarariye ishyaka rya PPRD rya Joseph Kabila wabaye Perezida wa w’iki gihugu, bahagaritswe mu ijoro rya tariki ya 24 Mutarama rishyira uyu munsi ya tariki ya 25 Mutarama, ubwo biteguraga kujyana n’indege ya Kenya Airways

Gusa n’ubwo aya makuru yavuzwe cyane, impamvu y’urugendo rwa Shadary na Chisambo ntivugwaho rumwe. Scoop ivuga bari bagiye mu myigaragambyo y’abagize ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi (CNDD-FDD) mu gihe ibirimo Vrai Info bivuga ko bari bagiye kwifatanya n’abagize CNDD-FDD mu nama, ibindi News.CD ntibyigeze bivuga icyo bari bagiye gukora i Bujumbura.

Pepele News mu makuru ya vuba iheruka ivuga ko Chisambo yemeye ko bangiwe kujya i Bujumbura gusa ishyaka rya PPRD bivugwa ko ryari ryabatumye, rirabihakana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *