RDC-Rwanda: Fayulu abona Tshisekedi akwiye kuryozwa kuba atarafunze imipaka

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, abona Perezida Félix Tshisekedi akwiye kuryozwa kuba atarafatiye u Rwanda ingamba zirimo gufunga imipaka ibihugu byombi bihuriyeho.

Fayulu yavuze ko n’ubwo akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kasohoye raporo ishinja Leta y’u Rwanda gufasha M23, nta gihugu cyo muri Afurika cyigeze kirwamagana, kandi nta na kimwe cyarufatiye ibihano. Ibi abibonamo intege nke za Tshisekedi mu rwego rwa dipolomasi.

Uyu munyapolitiki yatangaje kandi ko ubutegetsi bwa RDC bwananiwe guhagarika umubano n’u Rwanda no gufunga imipaka, kandi bunanirwa kumvisha abagize akanama ka UN ko bakwiye gutora umwanzuro wamagana icyo yise “ubushotoranyi bw’u Rwanda.”

Gusa Fayulu muri ubu butumwa bwe bwatambutse mu buryo bw’amashusho, ntacyo yigeze avuga ku bufatanye bwa Leta ya RDC, by’umwihariko igisirikare n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, buvugwa muri iyi raporo.

Yakomeje avuga ko hashize imyaka 4 ubutegetsi bwa RDC butegujwe ko iki gihugu kizakira irushanwa ry’umuryango La Francophonie ugizwe n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, ariko mu gihe habura hafi ukwezi ngo ritangire, nta bikorwaremezo byo kuryakira kirubaka.

Fayulu ashingiye kuri ibi byose, yasabye Abanyekongo gutakariza Tshisekedi icyizere, ntibazamutorere indi manda mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Kuboza 2023.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *