Kuri uyu wa Kane, uwahoze ari Ambasaderi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Kenya akaba na muramu wa Perezida Tshisekedi, Nyakeru Kalunga John, yagizwe Ambasaderi wa DRC muri Afurika y’Epfo, nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Congo.
Igenwa rya John Nyakeru rije nyuma yo kuvanwa muri Kenya mu Kuboza 2023 nyuma y’umwuka mubi wavutse hagati y’ibihugu byombi kubera gushingira Ihuriro AFC ku butaka bwa Kenya.
Uku guhamagazwa kwatewe n’uko Perezida wa Kenya William Ruto yanze kubahiriza icyifuzo cya Kinshasa cyo guta muri yombi Corneille Nangaa, Umuyobozi w’Ihuriro “Alliance Fleuve Congo” (AFC / M23).
Ruto yahise yiregura avuga ko Kenya, nka demokarasi, yarinze ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo kandi ko idashobora gufata umuntu kubera ibyo yavuze gusa.
Umuryango wa Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Denise Nyakeru, umaze kumenyekana muri diplomasi.
Usibye John Nyakeru, musaza wa Denise Nyakeru wabaye ambasaderi muri Kenya, ubu woherejwe muri Afurika y’Epfo, mushiki we, Jeannette Njuma Nyakeru, na we ni ambasaderi muri Ghana.