Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), mu gihe hasigaye iminsi cumi n’irindwi ngo amatora rusange abe, umukandida Delly Sesanga yivanye mu ihatana ashyigikira Moà¯se Katumbi wahoze ari Guverineri wa Katanga.
Ku ikubitiro hari abakandida 26, ariko hasigaye 22 gusa, nyuma y’uko abakandida bane barimo uwahoze ari Minisitiri w’intebe, Matata Poyo, bateraniye inyuma ya Moà¯se Katumbi. Delly Sesanga na we yagize ati: “Ndahamagarira abanshigikiye bose gutora Moà¯se Katumbi kugira ngo duhe amahirwe ibitekerezo dufite.”
Uyu mukandida w’imyaka 53 yari asanzwe yiyamamaza mu izina rye mu mijyi myinshi. Ariko asobanura impamvu yivanye mu ihatana, yemeje ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi nta mahitamo bafite mu matora y’icyiciro kimwe gusa.
Yakomeje agira ati: “Biraha buri wese inshingano zo gutsinda aho ubutegetsi buriho bufite umwanya wo gukoresha mu buryo bw’uburiganya ibikoresho bugenzura binyuze mu Rukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga na CENI, bwishingikirije birumvikana ku macakubiri y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo buzagume ku butegetsi nyuma y’amatora. Uburyo bwacu bwo gutora ntibutanga amahitamo yo guhunga umutego wo gutatanya amajwi aho guhurira hamwe kugirango duce intege uburiganya mu matora. »
Kuri Delly Sesanga, Moà¯se Katumbi rero niwe “uri mu mwanya mwiza” wo kugeza abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku ntsinzi ku itariki ya 20 Ukuboza maze baabone kugenda kwa Félix Tshisekedi urimo gusoza manda ye ya mbere.
Ati: “Ibi ni ugukoresha neza amahirwe ya opposition yo gutanga andi mahitamo muri iki gihugu. Ntabwo ari amahitamo hano y’umuntu umwe. Ni uguhitamo umushinga rusange twateje imbere mu guhuza ibyifuzo byacu byose… »
Delly Sesanga yabisobanuye agira ati: “Imbere y’ikibazo cyo kunanirwa kugaragara k’ubutegetsi bwa Bwana Tshisekedi, tugomba kurenga kwitekerezaho dutanga ikindi gitandukanye kandi ni cyo turimo gukora.” Kandi ibi biganiro bigomba gukomeza n’abandi bose batekereza ko byanze bikunze hagomba kubaho ubundi buryo muri iki gihugu. »
Kwihuza kw’aba bakandida kuraza gukurikira ibiganiro byabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo mu Gushyingo. Martin Fayulu na Denis Mukwege na bo bagize uruhare mu biganiro ariko kuri ubu, buri wese aracyiyamamaza ku giti cye, mu gihe ariko abafatanyabikorwa babo bemeza ko amarembo agifunguye ku mishyikirano.
I Pretoria, imirimo y’inama yari yanakomoje kuri gahunda imwe y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ariko ntibumvikana ku mukandida umwe nubwo bamwe mu bitabiriye inama bemeza ko Moà¯se Katumbi yujuje ibisabwa.


