RDC: Umunyapotiki Franck Diongo utavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Franck Diongo, perezida w’ishyaka rya politiki, Mouvement Lumumbiste Progressiste (MLP), yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 20 Kamena 2023 n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye, kuri avenue des Huileries, ku masangano na Kabinda, abamurindaga babura icyo bakora .

Impamvu z’ifatwa rye ntiziramenyekana nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.

Ariko Franck Diongo yari avuye kwitabira umuhango wo gushyingura umwe mu bo bakoranye, Dr Kabamba, wari wanitabiriwe n’umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi. Nyuma yo gushyira indabyo ku mva kwa Perezida wa Repubulika, protocole ye, nk’uko amakuru abitangaza, yatumiye Franck Diongo ngo nawe ashyireho indabyo arabikora.

Ubwo yari avuye gushyingura rero, yafashwe, nk’uko byemezwa na perezida w’ihuriro ry’urubyiruko rwa MLP, Jonathan Makoba.

Ati “Ubwo yari avuye mu cyunamo, imodoka ye yahagaritswe n’abantu benshi bitwaje imbunda i Kabinda ku ruganda rw’amavuta i Kinshasa maze batangira kumuta muri yombi ajyanwa ahantu hatazwi”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *