Padiri Timothy Mutonji w’i Lubumbashi ari mu masengesho ahoraho kugirango amahoro agaruke muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho yizera ko ituze rizakomeza, nubwo M23-AFC yakwigarurira Umujyi wa Lubumbashi, nk’uko byagenze mu 1997 igihe AFDL yinjiranaga na Laurent Kabila.
Uyu mupadiri mu kiganiro na Deutsche Welle yagize ati: “Igihe Kabila yigaruriraga Lubumbashi, nta bantu bapfuye. Hariho amasasu yarashwe mu kirere na DSP (umutwe wari ushinzwe kurinda Mobutu). Twabonye abasirikare bahunga, basiga intwaro zabo n’imyambaro yabo”.
Yakomeje agira ati: “Mu 1997, ibintu byose byabaye umunsi umwe. Kuri njye M23 ntihagera, ntihazabe intambara, kuko ibihe turimo bitoroshye. Ni ukubara umunsi ucyeye.”
Iki cyifuzo cya Padiri Mutonji ariko biragaragara ko atari cyo cy’Ingabo za Congo (FARDC). Ku wa Gatanu, Colonel Charles Majita Yav, umuyobozi wa serivisi ishinzwe uburere mboneragihugu muri FARDC, yakoresheje inama y’ubukangurambaga n’abasirikari bakuru na sosiyete sivile ya Haut-Katanga.
Yahamagariye abasirikare kuvugurura indahiro zabo bakarwanira igihugu kugeza ku gitambo gikuru


