Umusirikare wo mu ngabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), bivugwa ko yari yasinze, yarashe umugore we amwegereye mbere yo kwiyahura imbunda mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki ya 17 Gashyantare, mu gace ka Masiani gaherereye muri komini ya Mulekera (Umujyi wa Beni) muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ibyabaye byaturutse ku makimbirane yo mu ngo. Ibi byemejwe n’umuyobozi wa Komini ya Mulekera, commissaire supérieur principal Ngongo Mayanga Dieudonné, nk’uko inkuru dukesha Actualite.cd ivuga.
Yabisobanuye agira ati: “Umusirikare wasinze yarashe umugore we arangije yitunga imbunda. Uyu musirikare ni we wapfuye mbere. Uyu mugore yagize amahirwe yo kujyanwa mu bitaro, ariko na we ahitanwa n’ibikomere. Iteka iyo abasirikare banyweye inzoga bafite imbunda ibintu ntabwo bigenda neza.”
Imirambo y’umusirikare n’umugore we itegereje gushyingurwa mu gihe ibintu nk’ibi bikunze kuba muri Beni, ahamaze imyaka myinshi hoherezwa abasirikare mu rwego rwo kurwanya inyeshyamba za ADF.


