Une vue du centre ville de Kindu, chef-lieu de la province du Maniema (RDC). Ph. Panoramio.com

RDC: Umusirikare yishwe na mugenzi we mu kigo cy’imyitozo ya gikomando

Ku Cyumweru, itariki ya 23 Gashyantare, abasirikare babiri bo mu Ngabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) basanzwe bapfuye mu kigo cy’imyitozo ya Commando muri Camp Lwama, giherereye mu Mujyi wa Kindu, mu Ntara ya Maniema.

Minisitiri w’umutekano mu Ntara, Lawamo Selemani Taylor, yasuye aho hantu yemeza ko ibyabaye byabaye igihe umusirikare wari wasinze yarashe mugenzi we, ahita amwica, arangije nawe yitunga imbunda ku mutwe akurura imbarutso arirangiza.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yagaragaje ko ababajwe n’ibi byago maze ahamagarira abo bagabo bambaye impuzankano y’Igisirikare cy’igihugu gukomeza imyitwarire myiza.

Yasabye umuyobozi w’iki kigo gitanga imyitozo cya gikomando cya Camp Lwama gukurikirana imyitwarire y’abasirikare kandi bagahanwa, kugira ngo batazisanga ari abantu badashobotse. Yibukije intero izwi igira iti: “Ikinyabupfura ni nyina w’ingabo”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *