Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo Kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) buratangaza ko Vivian van de Perre, Intumwa Idasanzwe y’agateganyo y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo wa MONUSCO, aza gusura Goma kuri uyu wa Kane, itariki ya 12 Gashyantare.
MONUSCO ivuga ko Vivian van de Perre azagera ku Kibuga cy’Indege cya Goma n’indege, ibyo bikaba bigaragaza intambwe igaragara imaze guterwa nyuma y’igihe kirekire ikibuga kimaze kidakoreshwa kuva muri Mutarama 2025 nk’uko inkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Uruzinduko rw’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ruzarangwa no kugirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa b’ibanze kugira ngo bateze imbere ingamba zifatika zijyanye no gukurikirana no kugenzura ihagarikwa ry’imirwano.
Hakurikijwe umwanzuro wa 2808 (2025) w’Akanama k’Umutekano ka Loni, MONUSCO yemerewe gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa ry’imirwano. Bizakorwa binyuze mu guha ubufasha bwa tekiniki n’ibikoresho Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), binyuze mu rwego rwayo rushinzwe ubugenzuzi Expanded Joint Verification Mechanism Plus (EJVM +), nk’uko byagaragajwe n’Umuyobozi w’Agateganyo wa MONUSCO.
Vivian van de Perre yagize ati: “Ngiye i Goma gushyigikira imyiteguro yo gukurikirana no kugenzura ihagarikwa ry’imirwano, ku bufatanye bwa hafi n’abateguye ihagarikwa ry’imirwano, harimo na EJVM +”.
MONUSCO yongeye kwizeza ko inkunga yayo mu gukurikirana no kugenzura ihagarikwa ry’imirwano izatangwa mu rwego rwa manda yayo nk’uko byasobanuwe n’Akanama gashinzwe Umutekano ku Isi kandi bizakorwa byubahiriza ubusugire bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.


