RDC: Uwahoze ari minisitiri asanga Congo ikwiye gutera u Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 7 Werurwe 2026, uwahoze ari minisitiri wa Congo akaba n’umunyapolitiki, Steve Mbikayi, yashyize ahagaragara icyo yise “Carte blanche n ° 191” ku rukuga rwe rwa X, asaba ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo ishaka igisubizo gifatika ku Rwanda.

Muri iyi nyandiko yiswe “Mu guhangana n’u Rwanda, Igitero ni ngombwa”, umunyapolitiki yagize icyo avuga ku ijambo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aherutse kugeza ku bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakorera i Kigali.

Nk’uko Mbikayi abitangaza ngo iri jambo rigizwe n’ubushotoranyi kuri Kinshasa no ku Muryango Mpuzamahanga.

Mbikayi avuga ko nyuma yo kwemeranya, ku gitutu mpuzamahanga, kuvana ingabo ku butaka bwa Congo, ngo umuyobozi w’u Rwanda yaba yisubiyeho yongera gushinja Kinshasa kuba yarananiwe gusenya inyeshyamba za FDLR.

Yanditse ati: “Nyuma yo kwemeranya, kubera igitutu cy’ibihano bya Amerika, cyo gukura ingabo ze ku butaka bwa Congo, Perezida w’u Rwanda yahinduye imitekerereze.”

Steve Mbikayi yakomeje agira ati: “Araturirimbira ya ndirimbo ishaje: inshingano zahawe Kinshasa zo gusenya FDLR.”

Mu nyandiko ye, uyu munyapolitiki avuga ko ibihano no kwimwa visa byasabwe n’abafatanyabikorwa b’iburengerazuba bidahagije kugira ngo ibintu bihinduke.

Yabishimangiye agira ati: “Mu guhangana n’iki kibazo, ibihano byatangajwe ndetse no guhagarika viza ntibihagije. Igihe kirageze cyo gusubiriza ku kibuga Kagame ashobora kumva no kubaha: icy’ingufu.”

Uyu munyapolitiki yiyongereye ku bandi banyapolitiki n’abayobozi ba Congo, barimo Perezida Tshisekedi ubwe, bakomeje kugaragaza inyota yo gushaka gutera u Rwanda no gukuraho abayobozi barwo banyuze mu nzira zose zishoboka harimo no gukoresha FDLR, umutwe washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *