Mu gihe impaka zerekeranye n’ubwenegihugu bwa Moà¯se Katumbi zagarutse mu byumweru bishize, kugeza aho basaba ko kandidatire ye ikurwa mu matora ataha ya perezida, uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera, Alexis Thambwe Mwamba, yatangaje ko ari we ubwe wamwihereye icyemezo cy’ubwenegihugu kandi kitigeze gihagarikwa”.
Mu kiganiro yagiranye na RFI, Alexis Thambwe Mwamba, wahoze wegereye uwari Perezida, Joseph Kabila, yamaganye ibyo avuga ko ari “uburyarya ku rwego rw’gihugu” ku kibazo cy’ubwenegihugu bwa Congo bw’uwahoze ari Guverineri wa Katanga.
“Nta kimenyetso nari mfite cyerekana ko yari Umutaliyani. Nagize gushidikanya, nyuma Moà¯se Katumbi yahaye akazi umunyamategeko uzwi cyane, Dupond-Moretti, waduhaye inyandiko zivuga ko komini atuyemo itemera ubwenegihugu bw’u Butaliyani. Kuri njye, ni page yahinduwe, “ibi bikaba byavuzwe n’uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera akaba n’uwahoze ari Perezida wa Sena ya Congo.
Ku bwe, ni “ukurangaza” rwose kuzamura iki kibazo kandi mu buryo bwumvikana ko biganisha rubanda mu “mpaka z’ibinyoma”, kubera ko Perezida wa Repubulika, Félix-Antoine Tshisekedi, we ubwe yategetse ko Moise Katumbi ahabwa pasiporo muri 2019 yemeza “ko tudashobora guhakana ubwenegihugu bwe kandi yari umuyobozi w’intara y’igihugu”.
Ati: “Ntidukwiye gutwika igihugu dushyira mu byiciro abantu bashobora kwiyamamaza. Nagize ikibazo igihe kimwe nka Minisitiri w’ubutabera, ariko ndatekereza ko uyu munsi bizaba ari amahano rwose kwitambika Moà¯se Katumbi, kuko higeze kuvugwa rimwe ko yaba afite ubundi bwenegihugu. Kuri njye, tugomba kureka Moà¯se Katumbi akiyamamaza ”.
Amezi abiri mbere y’amatora ya perezida ateganijwe ku itariki ya 20 Ukuboza, amakimbirane hagati y’abakandida yarushijeho kwiyongera mu ruhando rwa politiki muri Congo. Mu by’ukuri, ibyifuzo bibiri byashyikirijwe Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, harimo n’icya Noà«l Tshiani, umukandida mu matora ataha ya perezida, kugira ngo kandidatire ya Moà¯se Katumbi, iteshwe agaciro kubera impamvu zirimo kuba atari umwenegihugu kavukire.
Ku ruhande rwarwo, Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rugomba kwicara guhera kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 27 Ukwakira, rugomba guterana rugafata umwanzuro ku byifuzo rwashyikirijwe harimo n’ikireba Moise Katumbi, umuyobozi w’ishyaka Ensemble pour la République.


