RDC: Uwari umujyanama wa Tshisekedi washinjwaga ruswa yagizwe umwere

Vidiye Tshimanga wahoze ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi yagizwe umwere mu rubanza yari akurikiranwemo n’ubushinjacaha ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha bwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko .

Uwahoze ari umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’ingamba yagizwe umwere n’urukiko rw’amahoro rwa Kinshasa / Gombe.

Umwanzuro w’urukiko watangajwe kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 23 Ukuboza 2022. Aya makuru yatangarijwe 7SUR7.CD dukesha iyi nkuru, na Me Papy Samuel Eongo, umwe mu bunganira Vidiye Tshimanga.

Ubushinjacyaha bukaba bwari bwasabiye Vidiye Tshimanga igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu.

Tshimanga yari yatawe muri yombi ku itariki ya 21 Nzeri 2022 afungirwa muri Gereza ya Makala, arekurwa by’agateganyo hashize icyumweru, nyuma yo gutamazwa muri Nzeri na videwo yamugaragaje yizeza abari bigize abashoramari kubaha uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro ariko nawe agahabwa icya cumi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *