images_cms-image-000047981-59fde

RDC vs Rwanda: Ni ikihe gihugu gishobora gusimbura Angola ku buhuza?

Abahuza mu kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo binjiye mu cyiciro gishya. Inama isanzwe yo ku wa 24 Werurwe y’abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC, abayitabiriye biyemeje kwagura urwego rw’abahuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko Angola yari imaze guhagarika ziriya nshingano.

Impamvu 3 zatumye Angola yivana mu buhuza

Abasesenguzi babona neza ko impamvu y’ibanze yatumye Angola yivana muri ziriya nshingano, ari uko ku munota wa nyuma amasezerano yagombaga gusinywa hagati ya Perezida Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi yahagaze, kubera ko Kinshasa itemeraga kuganira na M23 yafataga nk’umutwe w’iterabwoba.

Byari mbere y’amezi atatu ngo Kinshasa ihindure imvugo igatangaza ko yemeye kuganira na M23.

Indi mpamvu ni uko M23 yemeye kujya i Doha, nyamara yari yaranze kwitabira ubutumire bwa Luanda yitwaje ibihano by’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ibyagaragaje ugutsindwa kwa kabiri kwa dipolomasi muri Angola. Muri make byagaraje ko Luanda idafitiwe icyizere na M23.

Icya gatatu Imiryango ya SADC na EAC kuba yaragonganye mu kibazo cya Congo, umuryango wa EAC ukaba waraharaniraga amahoro mu gihe SADC yashyize imbere intambara imbere ku mupaka w’u Rwanda, byateje urwikekwe hagati ya Luanda na Kigali, dore ko Angola yari isigaye isaba u Rwanda gukura ingabo muri Congo kandi rwarahakanye ko ziriyo.

Ibi biriyongera ku nshingano za Perezida João Lourenço uheruka gutorerwa kuyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe; inshingano zasize yiyemeje guteza imbere ubuhahirane bwa Afurika, amahoro, ubuvuzi ndetse n’ibikorwa remezo bihuza abanyafurika.

Ese ni ikihe gihugu kizasimbura Angola mu kwakira ubuhuza?

Mu bahuza hongewemo abantu batatu bashya biyongereye ku bahoze ari ba perezida, Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya; ibyatumye itsinda rigera ku bantu batanu.

Intego nyamukuru, ni ugutangiza inzira y’amahoro muri RDC.

Mu bahuza ba mbere kandi harimo Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Kinshasa ibonamo nk’umuntu wa hafi cyane y’u Rwanda.

Mu rwego rwo gukuraho urwo rwikekwe, uyu yasimbuwe na Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia, Kgalema Motlanthe wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo na Catherine Samba-Panza wayoboye Repubulika ya Centrafrique. Uyu wa nyuma azaba anahagarariye igice kivuga igifaransa, dore ko mbere ikipe yari igizwe n’abakoresha Icyongereza gusa.

Kuri ubu birasa nk’aho Afurika ihagarariwe mu bice byayo byose.

Mu butumwa aba bahuza bagomba gusohoza harimo ibiganiro bya politiki hagati ya Kinshasa na M23, gushyiraho agahenge ko guhagarika imirwano ndetse no gushyiraho itsinda rizaba rishinzwe kugenzura ihagarikwa ry’imirwano.

Mu minsi 30, hazaba hamenyekanye igihugu kizakira ibi biganiro, ndetse perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe kuri ubu uyoboye SADC na William Ruto wa Kenya uyoboye Kenya, bagomba gutumiza vuba ririya tsinda mu rwego rwo gutangira akazi.

Icyakora byitezwe ko Qatar igomba gukomeza kugira uruhare mu guhuza Kigali na Kinshasa ndetse no mu gutanga umusanzu mu biganiro by’amahoro umuryango wa Afurika yunze Ubumwe izaba ikuriye ku kibazo cya Leta ya Kinshasa na AFC/M23.

Ese iyi miryango ya EAC na SADC abo yahisemo ntibazashyira imbere inyungu z’ibihugu byabo.

Iminsi iri imbere iduhishiye ibisubizo.

Umusesenguzi: RUDAHUNGA Desiré

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *