Inama ya SADC, EAC, CIRGL, CEEAC hiyongereyeho na AU, yarangiye kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 27 Kamena i Luanda hashyizweho urwego rwo guhuza ibikorwa by’ingabo zinyuranye zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Christophe Lutundula Apala, mu kiganiro na Radio Okapi, yishimiye ko ubuyobozi bw’uru rwego bwahawe igihugu cye .
Minisitiri Lutundula avuga ko abitabiriye iyi nama bemeje ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo igomba guhuza ibikorwa by’ingabo zose z’amahanga zoherejwe mu burasirazuba bw’igihugu.
Ati: “Ubuyobozi bwose buzagengwa na DRC, igomba kwigarurira inzira y’amahoro yose. Twemeje kandi ko, muri ubu buyobozi, DRC yungukira ku nkunga y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ”.
Mbere yo kugera kuri ubwo bwumvikane nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga, yagaragaje ko impaka zari zose, by’umwihariko ku ngingo ebyiri z’ingenzi.
Ati: “Gusobanura uruhare rwa Afurika Yunze Ubumwe n’uruhare rwa DRC, ari nacyo gihugu mu by’ukuri bireba mbere na mbere…. Ikibazo cya kabiri ni imiterere nyayo y’iyi nama y’imiryango ine SADC, CEEAC, ICGLR) na AU. Iyi quadripartite ni uburyo? cyangwa urwego rw’inyongera? Twanzuye ko ari urubuga rwo kugisha inama no guhuza ”.
Umuryango w’iubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo wafashe umwanzuro ku itariki ya 8 Gicurasi i Windhoek (Namibia), cyo kohereza ingabo zo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ingabo za SADC rero zigomba kwiyongera ku ngabo za EAC ubu zigenzura uduce twari twigaruriwe na M23 ariko ngo ikananirwa guhagarika ihungabana ry’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru.


