Ihuriro AFC/M23 rirashinja ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugaba ibitero mu duce turimo Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’amasaha make Kinshasa itangaje ko yiteguye gutanga agahenge.
Ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare ni bwo Perezida João Lourenço wa Angola unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yari yasabye AFC/M23 na Leta ya RDC barwana, gutanga agahenge guhera ku wa 18 Gashyantare.
Guverinoma ya RDC mu itangazo yasohoye, yari yatangaje ko yemeye ihame ryo guhagarika imirwano, mu rwego gufata inshingano, gutuza no gushaka umuti unyuze muri dipolomasi ku ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo.
Nyuma y’amasaha make iryo tangazo risohowe, AFC/M23 yashinje ingabo za kiriya gihugu kurasa mu duce dutandukanye zikoresheje za drone z’intambara, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo wungirije, Dr. Oscar Balinda.
Yagize ati: “AFC/M23 iramagana byimazeyo gukomeza ku bushake kandi mu buryo bwateguwe kwica agahenge ka gisirikare, bikozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu gihe bwo buvuga ko bushyigikiye icyifuzo cy’agahenge cyatanzwe na Repubulika ya Angola.”
Balinda yavuze ko n’ubwo habayeho imyanzuro yemejwe mu rwego rw’ibiganiro bya Doha, “ingabo za Leta n’abo bafatanyije, barimo abasirikare b’u Burundi, abacanshuro n’imitwe yitwaje intwaro yitwa Wazalendo, bakajije umurego mu bitero bya drone, cyane cyane mu bice bya Minembwe, Ilundu, Bidegu, Rubemba, Kalongi na Mukoko.”
AFC/M23 ivuga ko ibitero bya ririya huriro byateje impfu nyinshi ndetse n’isenywa rikomeye ry’ibikorwaremezo by’abaturage, birimo amazu, amashuri, insengero n’amavuriro.
Uyu mutwe wavuze ko wamagana kuba Kinshasa ikomeje kwibasira abasivile, cyane Abanyamulenge bagabwaho ibitero bazira ubwoko bwabo.
AFC/M23 yibukije ko mu biganiro bya Doha, ubutegetsi bwa Kinshasa na yo bashyize umukono ku masezerano yo Gukurikirana no Kugenzura Iyubahirizwa ry’Agahenge, ndetse amabwiriza ngenderwaho ajyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryako akaba yaremejwe ku wa 2 Gashyantare 2026.
Yongeye gushimangira ko yiteguye byuzuye gushyira mu bikorwa ayo masezerano.
Yunzemo ko yamagana “amayeri yo gutinza no kuyobya uburari akoreshwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bugamije gushyiraho inzego n’inama bihabanye n’ibyari byarumvikanyweho, hagamijwe gukikira uburyo bwari bwaremejwe no kudindiza gushaka umuti urambye.”
Yavuze ko ibikorwa na Leta ya RDC byerekana ko yahisemo inzira ya gisirikare, ibigaragazwa no gukomeza ibitero, gukoresha abacanshuro, gukoresha cyane drone z’intambara no gukomeza ubufatanye bwa gisirikare n’ingabo zo mu mahanga, cyane cyane iz’u Burundi.
AFC/M23 kandi yagaragaje ko ibabazwa n’Umuryango Mpuzamahanga ukomeje kuruca ukarumira ku bikorwa bikomeye byibasira Abanyamulenge n’abandi basivile, mu gihe Perezida utaha w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe agaragara mu bikorwa bifite isura yo kumaraho ubwoko.
Yashimangiye ko ubutegetsi bwa Kinshasa n’abo bafatanyije ari bo bagomba kuryozwa biriya bikorwa bikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abantu, ku mutekano no ku mibereho rusange.


