Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemerewe kongera kugura intwaro bidasabye ko ibimenyesha Loni, nyuma y’igihe iki gihugu cyarafatiwe ibihano bigikumira kuzigura n’Umuryango w’Abibumbye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza ni bwo ibihano RDC yari yarafatiwe byavanweho burundu. Ni icyemezo cyafashwe n’akanama gashinzwe umutekano ka Loni, kikaba cyasabwe n’u Bufaransa mbere yo guhabwa umugisha n’ibindi bihugu bikagize.
Congo Kinshasa yari yarafatiwe ibihano byerekeye kugura intwaro, nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko bamwe mu basirikare bayo bakuru bagira uruhare mu kuzigurisha imitwe yitwaje intwaro.
Kuva mu mwaka wa 2008, Guverinoma ya Congo yari yakuriweho ibyo bihano , gusa uwashakaga kuyigurisha intwaro akaba yasabwaga kubimenyesha Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi.
RDC yakuriweho burundu inzitizi yari yarashyiriweho mu gihe abategetsi bayo bari bamaze igihe bashinja Loni kubarenganya, bijyanye no kuba ngo byatumaga itabasha kubaka igisirikare cyayo ngo kibashe guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwayo.


