FUEzhR8WQAYZrA5.jpg_large

RDC yiyemeje ko igiye ‘gukora ubukangurambaga muri FDLR’ aho kuyirasa

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye kwita ku gukora ubukangurambaga mu bagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukabasaba gutaha mu Rwanda, aho kugaba ibitero kuri uriya mutwe.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Thérèse Wagner Kayikwamba, ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga yaganiraga n’abanyamakuru.

Ni ikiganiro cyakurikiye amasezerano y’amahoro RDC yasinyanye n’u Rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma yo guhurizwa mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imwe mu ngingo ikubiye muri ariya masezerano ni uko RDC igomba “gusenya umutwe wa FDLR” urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yabirangiza u Rwanda na rwo rugakuraho “ingamba z’ubwirinzi” rumaze igihe rwarafashe.

Umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique, yashimangiye ko FDLR iteje “ikibazo gikomeye” u Rwanda.

Icyakora bitandukanye n’ibyo Boulos yatangaje, Kayikwamba we yagaragaje ko FDLR ari “urwitwazo rumaze imyaka 30”, gusa avuga ko Kinshasa igomba kurushyiraho iherezo.

Ati: “Ku kibazo cya FDLR hashize imyaka hafi 30 urwo rwitwazo rugaruka, rwose ni na yo mpamvu kiri mu masezerano, kubera ko twifuza kugishyiraho iherezo. Turashaka gushyira iherezo kuri urwo rwitwazo rugenda rugaruka rw’uko FDLR iteje ikibazo.”

Abajijwe niba RDC igomba kugaba ibitero kuri uriya mutwe, Kayikwamba yavuze ko mbere na mbere bagomba gukora ubukangurambaga mu bagize FDLR bakabasaba gutaha mu Rwanda ku neza.

Ati: “Mbere na mbere hakwiye kuba ubukangurambaga mu ba FDLR b’Abanyarwanda ku kuba gutaha iwabo bishoboka, no kuba bashobora kwitabwaho biciye muri Komisiyo Nyarwanda ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare no gusubizwa muri Sosiyete Nyarwanda. Iyo ni intambwe ya mbere…nitubona itanze umusaruro tuzafasha aba FDLR gutaha iwabo.”

Kayikwamba yunzemo ko impamvu RDC idashaka kwihutira gukoresha imbaraga za gisirikare mu kurandura FDLR, ari uko mu bihe byashize uriya mutwe wagiye ugabwaho ibitero birimo ibyo ingabo za Congo zahuriyeho na MONUSCO n’ibyo zahuriyeho n’ingabo z’u Rwanda (Operation Umoja Wetu), ariko uriya mutwe ukaba utararanduwe burundu.

Kinshasa iravuga ko idashyize imbere kugaba ibitero bya gisirikare kuri uriya mutwe wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ingabo zayo zikomeje ubufatanye na wo.

Raporo impuguke z’uyu muryango kuri RDC ivuga ko kugeza muri Mata uyu mwaka Leta ya RDC yari ikomeje “gufasha FDLR kandi ko Ingabo za RDC zayifashishaga imbere ku rugamba” zirwana na M23.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga, aheruka gutangaza ko FDLR ifite abarwanyi bari hagati ya 7,000 na 10,000; bakaba bari muri RDC ndetse no mu Burundi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *