Ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) bwongeye kwikanga ingabo z’u Rwanda zinjira ku butaka bw’iki gihugu, muri teritwari ya Rutshuru.
Minisitiri w’ingabo wa RDC, Jean Pierre Bemba, tariki ya 28 Mata ubwo yari yitabiriye inama y’abaminisitiri ya 96, yabagejejeho amakuru yahawe n’urwego rw’ubutasi rw’igisirikare.
Yababwiye ko umutekano wo muri teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo uhangayikishije, kuko ngo umutwe witwaje intwaro wa M23 ukomeje kugenzura ibice byaho.
Muri Rutshuru, by’umwihariko, Minisitiri Bemba yavuze ko M23 iri kongererwa ingufu n’abo yemeza ko baturuka mu Rwanda. Ati: “Mu bice bimwe nka cyane cyane muri Chanzu, Runyoni na Bigega, imbaraga nshya ziturutse mu Rwanda zahageze.”
Raporo y’ubutasi bwa RDC ntihura n’iy’ubw’u Rwanda rwo rusanzwe ruhakana gufasha M23 mu buryo ubwo ari bwo bwose. Kudahura kwazo, ndetse n’iz’ibindi bihugu byohereje ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kwatumye mu minsi ishize Bemba atumiza ba Minisitiri bagenzi be bo muri EAC ngo bashyire umucyo kuri iki kibazo.



