RDF iracyaryamiye amajanja ku mipaka y’u Rwanda na RDC: Yolande Makolo

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Ingabo zarwo zikiri ku bwinshi ku mipaka yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gukumira ko hari icyaturuka hakurya kigahungabanya umutekano.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, mu kiganiro aheruka kugirana na Radiyo yitwa Channel Africa yo muri Afurika y’Epfo.

U Rwanda rumaze umwaka urenga rurebana ay’ingwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera amakimbirane impande zombi zifitanye.

Kinshasa imaze igihe ishinja Kigali kuyihungabanyiriza umutekano biciye mu mutwe wa M23, gusa na yo igashinjwa n’u Rwanda gukorana n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye by’umwihariko uwa FDLR, mu rwego rwo kuruhungabanyiriza umutekano.

Guverinoma y’u Rwanda biciye muri Yolande Makolo ivuga ko mu rwego rwo kuburizamo umugambi wa Leta ya Congo, yohereje ku bwinshi Ingabo z’u Rwanda ku mipaka ihuza ibihugu byombi mu rwego rwo kwirinda ko hari icyaturuka hakurya kigahungabanya umutekano w’igihugu.

Yagize ati: “Ikiduhangayikishije nk’u Rwanda, wavuze Goma. Goma iri mu ntambwe ebyiri uvuye mu mujyi wa Rubavu uherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda. Dufite impungenge z’umutekano wacu, nawe urabyumva imitwe 250 itemewe n’amategeko, imwe muri yo yahawe intwaro kugira ngo ifashe Ingabo za Congo.”

“Imitwe iduhangayikishije by’umwihariko irimo umwe uduteye impungenge kurusha indi w’abajenosideri b’Abanyarwanda uzwi nka FDLR. Wabungabunzwe na RDC, ubungabungirwa muri RDC mu myaka 30 ishize, ibisobanura ko duhanze amaso umupaka wacu. Twawoherejeho Ingabo ku bwinshi kugira ngo hatabaho kwambuka kandi u Rwanda ntiruzemera ko hari ikintu cyambuka umupaka. Twiteguye gukora icyashoboka cyose kugira ngo abaturage bacu batekane.”

Makolo yatangaje ko u Rwanda rutishimiye kuba rutabanye neza na RDC, bijyanye no kuba rwifuza kuba rwagafatanyije n’abaturanyi barwo mu kugera ku iterambere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *