Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, kirashinja icya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, gutangaza amakuru y’ibinyoma kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023 mu buryo bugambiriwe.
Kuri uyu wa 27 Nyakanga, Umuvugizi wa FARDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge, yatangaje ko mu gitondo cy’uwo munsi abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa RDC birukankana Abanyekongo, basubizwa inyuma n’ab’iki gihugu cy’abaturanyi, habanje kuba kurasana.
RDF yatangaje ko aya makuru atari ukuri kandi akubiye mu mugambi Leta ya RDC yateguye wo gukwirakwiza ibihuha mu buryo bwo kuyobya abashaka kumenya uburyo yananiwe gukemura ibibazo by’umutekano, ikabikora ikomeje kwifatanya n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abajenosideri.
Igisirikare cy’u Rwanda kandi cyasobanuye ko aya makuru yatangajwe na FARDC yiyongereye ku yandi amaze iminsi akwirakwizwa, hagamijwe kuyobya abantu ngo batamenya umugambi wa RDC na FDLR wo kugaba ibitero ku butaka bwarwo.


