Igisirikare cy’u Burundi na M23 mu kwezi gushize byahanye imfungwa z’intambara zibarirwa muri 20 kuri buri ruhande, mu gikorwa bivugwa ko cyagizwemo uruhare n’ingabo z’u Rwanda.
Amakuru avuga ko guhana izi mfungwa byabereye ku mupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza u Burundi n’u Rwanda, ku wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025.
Yaba RDF, M23 cyangwa Igisirikare cy’u Burundi nta wuragira icyo atangaza kuri iki gikorwa.
BBC icyakora ivuga ko ifite amakuru y’uko hari amakuru yizewe yahawe y’uko abasirikare b’u Burundi mbere yo gushyikirizwa igihugu cyabo, M23 yabanje kubashyikiriza ingabo z’u Rwanda mu gikorwa cyabereye ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi, na zo zijya kubashyikiriza u Burundi ku mupaka wa Nemba nyuma yo guca i Kigali.
Mu gutaha, abasirikare b’u Rwanda ngo na bo bagiye batwaye aba M23 na bo bari barekuwe n’ingabo z’u Burundi babashyikiriza uriya mutwe.
Kuva muri 2023 umutwe wa M23 wagiye ufatira muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko muri Teritwari ya Masisi abasirikare benshi b’u Burundi, gusa igihe abawo bari bafitwe n’u Burundi ntihazwi igihe bafatiwe.
Abagiye bafatwa inshuro nyinshi bagiye batakamba basaba Leta y’u Burundi basaba ko yaganira na M23 bakarekurwa, gusa yo ikavuga ko abavuga ko ari abasirikare ba kiriya gihugu ari abarwanyi b’umutwe wa Red-Tabara.
Ni mu gihe u Burundi bumaze imyaka hafi ibiri bufite muri RDC ingabo zirenga 10,000 zagiye kurwana ku ruhande rwa Leta ya RDC imaze imyaka irenga itatu iri mu ntambara na M23.
Usibye abafashwe, amakuru avuga ko hari n’abasirikare benshi b’Abarundi bapfiriye mu ntambara zasize M23 yigaruriye ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ingabo z’u Rwanda ziravugwaho gufasha M23 n’Igisisirikare cy’u Burundi guhana imfungwa z’intambara, mu gihe zanafashije abacanshuro b’abanya-Romania n’ingabo za SADC zarwanaga muri RDC gusubira mu bihugu byazo ziciye mu Rwanda.


