RDF yatangaje ko abasirikare batatu bakurikiranweho ibyaha bikomeye

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango yatangaje ko abasirikare batatu bakurikiranweho icyaha cy’ihohotera bashinjwa n’abaturage batuye mu mudugudu wa Kangondo II, akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo.

Mu nkuru dukesha Radio Ijwi ry’Amerika, abaturage bavuga ko bamaze igihe bakubitwa n’abasirikare bari ku irondo; bamwe muri bo baba basinze. Si ibyo gusa kuko ngo abagore bamwe bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina (gufatwa ku ngufu) ndetse ngo hari n’abambuwe ibyabo.

Ni urugomo rukunze gukorwa mu masaha y’ijoro nk’uko abaturage ndetse n’umuyobozi utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yabyemeje, avuga ko urugomo abasirikare barutangira mu masaa tanu y’ijoro, bavuye mu kazi.

Umuturage ati: “Baje mu rugo, bakubita urugi. Nanze gukingura nkuyeho irido, nsanga ni abasirikare. Bakimara kunkinguza bahita bafata umugabo wanjye, baramusohora, bamujyana ruguru y’inzu yaguye, bamumanikisha amaguru batangira kumukubita.”

Hari undi uvuga ko kandi yafashwe ku ngufu n’umusirikare mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri, ati: “ Njyewe ngiye gusohoka, umusirikare aramfata ansunikira ku gikuta (…) mba nicaye hasi, ahita anyinjira mu maguru. Andongora ku ngufu (…)”

Lt. Col. Innocent Munyengango yavuze ko ubu bari mu maboko y’ubushinjacyaha bwa gisirikare. Ati: “Ayo makuru RDF yayamenyeshejwe ejo, natwe rero twihutira kuyakurikirana, akaba avugamo koko abasirikare ba RDF batatu, kuva ejo bakaba bari mu maboko y’inzego z’ubushinjacyaha bwa gisirikare kugira ngo bakurikiranweho ibyaha baregwa.”

Lt. Col. Munyangango yavuze ko ibyaha baregwa bikomeye, aho urubanza rwabyo rukorerwa mu ruhame, aho icyaha cyakorewe kugira ngo bibere abandi urugero kandi bahumurizwe. Ngo nibahamwa n’ibyaha, bazahanwa uko bikwiye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *