20250127_131601

RDF yemeje ko FARDC na FDLR barashe mu Rwanda, bica 5

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama cyemeje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa FDLR barashe ku butaka bw’u Rwanda.

Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu duce tw’akarere ka Rubavu by’umwihariko mu mujyi wa Gisenyi hagiye haraswa ibisasu ndetse n’amasasu mato; ibyatumye hari abaturage benshi bakomerekejwe na yo.

Nko mu Mbugangari ho mu mujyi wa Gisenyi amakuru avuga ko hari abaturage babarirwa muri 15 bakomerekejwe n’amasasu yaturutse muri Congo, aho ingabo z’iki gihugu zikomeje kurwanira n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 kuri ubu zigenzura ibice bitandukanye by’Umujyi wa Goma.

Brig. Gen Rwivanga yemeje ko abantu batanu ari bo bamaze gutakaza ubuzima, abandi 20 bakomeretswa n’amasasu yarashwe mu Rwanda.

Icyakora n’ubwo Ingabo za RDC zarashe mu Rwanda ibisasu, ibyinshi muri byo byagiye bipfubywa na Système irinda ikirere cy’u Rwanda izwi nka ‘Iron Dome’.

Kuri ubu mu mujyi wa Gisenyi ibikorwa bitandukanye birimo iby’ubucuruzi ndetse n’amashuri byabaye bifunze, mu rwego rwo kwirinda ko hari abicwa cyangwa bagakomeretswa n’amasasu ari kurasirwa mu mujyi wa Goma.

Hagati aho abanye-Congo benshi barimo n’abasirikare barenga 100 bakomeje guhungira mu Rwanda, aho bakiriwe n’inzego zitandukanye mbere yo kujyanwa mu kigo cya Vision Nouvelle Jeunesse kiri i Gisenyi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *