53123591743_f1d607084b_b-2a3d7

RDF yitandukanyije n’iby’uko Perezida Kagame arembye

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyitandukanyije n’itangazo ryacyitiriwe rivuga ko Perezida Paul Kagame arembye.

Kuva mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 23 Kamena ni bwo iri tangazo ryatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Iri tangazo rihimbano rivuga ko Perezida Paul Kagame afite uburwayi bukomeye, akaba atameze neza ndetse akaba ari kwitabwaho n’abaganga b’inzobere.

Risaba kandi Abanyarwanda n’abo rivuga ko ari inshuti z’u Rwanda kuba umwe, bakanasengera Umukuru w’Igihugu.

Iri tangazo kandi risaba Abanyarwanda gutuza, ngo kuko inzego z’igihugu zikomeje gukora, ikindi RDF ikaba ikirajwe ishinga no gusigasira amahoro n’umutekano w’igihugu.

RDF ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko iriya tangazo n’ibirikubiyemo ari amakuru y’ibinyoma (Fake News).

Igisirikare cy’u Rwanda cyamaganye ibi bihuha, mu gihe ibinyoma by’uko Perezida Kagame yaba arwaye bimaze iminsi bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’abo bigaragara ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *