20221223_193841.jpg

RDF yungutse abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe (Amafoto)

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe (Special Operation Forces), nyuma yo gusoza imyitozo y’amezi 10 mu kigo gitangirwamo imyitozo y’ibanze ku bari muri uyu mutwe cy’i Nasho mu karere ka Kirehe.

Aba basirikare basoje imyitozo kuri uyu wa Gatanu berekanye ubushobozi butandukanye bahawe bwerekeye amayeri y’ibikorwa byihariye.

Ni ubushobozi akenshi buba burimo ibyerekeye kurwana hakoreshejwe intwaro, kurwanira mu nyanja, kwambuka imigezi, gukoresha ikarita yifashishwa ku rugamba, ubumenyi mu kurwana hakoreshejwe imbaraga z’umubiri n’ibindi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ubwo yasozaga iyi myitozo, yashimiye abasirikare bayisoje ku bw’intambwe ikomeye bateye, anabashimira ku bw’umurava n’ikinyabupfura byabaranze mu gihe batozwaga.

Gen Kazura yabasabye gukoresha ubumenyi budasanzwe bahawe mu kurinda ubusugire bw’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda.

Abasirikare basoje imyitozo barimo abo ku rwego rwa ba Ofisiye ndetse n’abo mu bindi byiciro bitandukanye.

Muri aba basoje imyitozo idasanzwe uwahembwe nk’uwahize bagenzi be ni Sous-Lieutenant Emmanuel Kanyamugenge, akaba yakurikiwe na mugenzi we na we wo ku rwego rwa Sous-Lieutenant witwa Emmanuel Kwizera Nkangura.

20221223_193841.jpg

20221223_193830.jpg

20221223_193838.jpg

20221223_193833.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *