20231221_203016.jpg

RDF yungutse abasirikare kabuhariwe bashya (Amafoto)

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe, nyuma yo gusoza imyitozo bari bamazemo amezi 10.

Ni imyitozo bakoreraga mu kigo cy’imyitozo cy’i Nasho mu karere ka Kirehe.

Umuhango wo gusoza iyi myitozo witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari uwuhagarariyemo Perezida akanaba Umugaba w’Ikirenga, Paul Kagame.

Gen Mubarakh Muganga yashimiye bariya basirikare ku bwo kongera urwego rwabo rw’imyitozo, mbere yo kubaha ikaze mu mutwe udasanzwe (Special Operation Force).

Yashimiye kandi abatoza babo ku bw’uruhare bagize mu gutyaza bariya basirikare.

Ati: “Mwakoze imyitozo ihambaye nk’uko mwabyerekanye hano, ubumenyi mwahawe buzazamura imikorere yanyu. Mukeneye gushyira imbere ikinyabupfura mbere ya byose; turi igisirikare giha agaciro ikinyabupfura, amahame [y’umwuga] ndetse n’indangagaciro.”

Usibye Umugaba Mukuru w’Ingabo, umuhango wo gusoza imyitozo ya bariya basirikare wanitabiriwe n’abandi basirikare bakuru muri RDF, barimo abo ku rwego rwa ba Jenerali ndetse na ba Ofisiye bakuru.

20231221_203016.jpg

20231221_203020.jpg

20231221_203011.jpg

20231221_203006.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *