RED-Tabara yivuganye ba Ofisiye b’Abarundi, inafata intwaro nyinshi

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wigambye kwica ba Ofisiye icyenda bo mu ngabo z’iki gihugu, unafata ibikoresho byinshi bya gisisirikare birimo imbunda ndetse n’amasasu.

Uyu mutwe mu itangazo wahosoye ku wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo wavuze ko wiciye bariya basirikare mu gitero uheruka kugaba ku ngabo z’u Burundi.

Ni igitero uvuga ko wagabye ku kigo ingabo z’u Burundi zateguriragamo ibikorwa bya gisirikare giherereye ahitwa Rubwebwe Tawundi.

RED-Tabara ivuga ko iki gitero cyabaye mu rucyerera rwo ku wa Mbere yacyiciyemo ba Ofisiye icyenda barimo Colonel utatangajwe amazina wayoboraga kiriya kigo ndetse n’umwungiriza we.

Uyu mutwe kandi uvuga ko iki gitero wagifatiyemo imbunda zirenga 50 zo mu bwoko bwa Machine Gun, izindi mbunda nto ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo n’iby’itumanaho. RED-Tabara inavuga ko yafashe inyandiko nyinshi za bariya ba Ofisiye kuri ubu iri gusesengura.

Uyu mutwe washyize hanze amafoto yerekana intwaro nyinshi, amasasu, ibikoresho bya gisirikare byiganjemo imyambaro, ibyangombwa ndetse n’inyandiko uvuga ko wafatiye muri kiriya gitero.

Ni igitero gikurikira imirwano uriya mutwe umaze amezi abarirwa muri atatu urwaniramo n’Ingabo z’u Burundi ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *