Kuri uyu wa Kane nibwo hasojwe irushanwa ngarukamwaka rya RDF Liberation Cup 2025, ryahuriyemo ingabo mu mikino itandukanye mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31.
Mu mupira w’amaguru, umukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pele Stadium saa Kumi z’umugoroba, wahuje ikipe y’Abasirikare barinda Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard) n’iyitwa Division ya 3. Ni umukino wagaragayemo ishyaka n’imbaraga ku mpande zombi.
Division ya 3 ni yo yatangiye ikina neza kurusha Republican Guard, igaragaza guhererekanya neza no no kotsa igitutu. Nyamara ku munota wa 20, ibintu byahinduye isura ubwo Republican Guard nayo yatangiye kugenda ifata umukino mu biganza.
Ku munota wa 25, Republican Guard yabonye koruneri maze kapiteni wayo, Afande Ian Kagame ashyira ku mutwe uwo mupira gusa uca hejuru y’izamu.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa Republican Guard, ishaka igitego. Ku munota wa 47, yahawe penaliti yatewe na Shema Mick, ariko umupira awutera hejuru y’izamu.
Iminota yakomeje kwicuma, kugeza ku munota wa 87 ubwo Republican Guard yaje gutsinda igitego cyabonetse nyuma y’igikorwa cyiza cy’ubufatanye hagati y’abakinnyi. Ni nacyo gitego cyatumye umukino urangira ari 1-0, Republican Guard yegukana igikombe.
Si mu mupira w’amaguru gusa iyi kipe yegukanye igikombe, kuko no muri Volleyball nayo yatwaye igikombe cy’uyu mwaka.
Umukino wa nyuma witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za gisirikare n’iz’abasivile, barimo n’abagize umuryango wa Afande Ian Kagame.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yashimiye urwego rw’imyitwarire n’ishyaka ryagaragajwe n’amakipe yose yitabiriye iri rushanwa.
Mu rwego rw’ubufatanye bw’igisirikare cy’u Rwanda n’ingabo zo mu karere, mu Rwanda hariyo kandi ingabo zaturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), aho ziri mu bikorwa byo kuvura abaturage no kubateza imbere.
Harimo izaturutse muri Uganda ziyobowe na Lt Gen. Kayanja Muhanga, Major General Frederick Leuria waturutse muri Kenya, na Brig Gen Gaspard Baratuza wavuye mu Burundi, hamwe n’abandi banyacyubahiro.



