Reuters irashinja Israel kwica umunyamakuru wa yo

Abasirikare ba Israel bakoresha igifaru ku itariki ya 13 Ukwakira, bishe umunyamakuru wa Reuters bakomeretsa abanyamakuru batandatu muri Liban barasa ibisasu bibiri bikurikiranye bivuye muri Israel mu gihe abanyamakuru barimo bafata amashusho y’ibisasu byagwaga ku mupaka nk’uko iperereza rya Reuters ryabibonye.

Ibyo bisasu bivugwa ko byahitanye umunyamakuru wa Reuters w’amashusho, Issam Abdallah w’imyaka 37, binakomeretsa bikabije gafotozi wa Agence France-Presse (AFP), Christina Assi w’imyaka 28, mu kirometero kirenga uvuye ku mupaka wa Israel hafi y’umudugudu wa Alma al-Chaab.

Reuters yaganiriye n’abakozi ba guverinoma n’abashinzwe umutekano barenga 30, impuguke mu bya gisirikare, abashinzwe iperereza mu by’amategeko, abanyamategeko, abaganga n’abatangabuhamya kugira ngo bakusanyirize hamwe amakuru arambuye ku byabaye.

Ibi biro ntaramakuru by’Abongereza byasuzumye amasaha amashusho yavuye mu bitangazamakuru umunani byo muri ako karere yafatiwe icyo gihe n’amafoto amagana kuva mbere na nyuma y’igitero, harimo n’amashusho y’icyogajuru.

Mu rwego rw’iperereza ryayo, Reuters yanakusanyije kandi ibona ibimenyetso aho byabereye birimo fragments z’ibyo bisasu n’ibyasanzwe mu modoka ya Reuters, birimo amakoti atatu arinda amasasu, camera n’amaguru yayo hamwe n’igice cy’icyuma kinini.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *